Yirunga Ltd ifatanyije n’Intara y’Uburengarazuba bateguye Kivu Beach Expo & Festival

Yirunga Ltd ifatanyije n’Intara y’Uburengarazuba bateguye  Kivu Beach Expo & Festival

Ubwo Yirunga Ltd yakoranaga Ikiganiro n’itangazamakuru mu Karere ka Rubavu,akaba ari ikiganiro cyabaye kuri uyu wa gatanu,tariki 27 Kamena 2025, Ubuyobozi bwa Yirunga Ltd bufatanije n’Intara y’Iburengerazuba  ndetse n’Urugaga rwa bikorera ,Ubuyobozi bwa Yirunga LLtd bwatangaje ko bateguye  Kivu Beach Expo& Festival mu turere 5 dukora ku kiyaga cya Kivu,ikazatangira tariki 3 Nyakanga,dore ko izamara iminsi 40 yose.

Ibyo bitaramo bikazabera muri utwo turere ku matariki atandukanye ariko bikazaba guhera tariki ya 3 Nyakanga kugeza tariki ya 31 Kanama 2025, utwo turere twose ahanini tukaba  dukora ku nkengero z’ikiyaga cya  Kivu,muri two twavuga nka Rubavu ari naho iyi Kivu Beach Expo& Festival yatangiriye umwaka ushize,ikazagera na  Karongi, Rutsiro,Nyamasheke na Rusizi.

Iri serukiramuco n’imurikabikora byitezwe ko rizamara  iminsi igera kuri 41, rikazaba risusurutsa abanyarwanda ndetse n’abaturanyi bo muri DRC, dore ko hari n’abahanzi bazaturuka muri Repubulika iahranira Demukarasi ya Kongo(DRC) bazasusurutsa abanyarwanda bazaba baherereye ibyo bice rizanyuramo.

Umuyobozi MukuruYirunga Ltd ari nawe utegura Kivu Beach Expo& Festival ,Iyaremye Yves yavuze iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri ariko kuri ubu,kiri mu isura nshya ndetse akaba yijeje  abazagikurikirana ko  bazamurikamo ibikorwa byabo bakazanungukiramo  byinshi..

Iyaremye Yves yagize ati: “Iki gikorwa kizaba urubuga rwiza rwo gusabana mu mico itandukanye, kwidagadura mu ndirimbo zitandukanye harimo izo mu gihugu cy’abaturanyi, kumurika ibikorerwa by’iwacu no gusangiza amahirwe yo ku kiyaga cya Kivu n’abagituriye”.

Ubu rero akaba umwanya urubyiruko rubonye wo kwerekana impano zabo mu guhanga udushya ndetse no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda“Made in Rwanda” , ikindi kandi muri iryo murikagurisha hazabonekamo ibikorerwa mu Rwanda bityo buri wese akazabona umwanya wo kwihahira ndetse no kugurira inshuti n’abavandimwe.

Muri iki gikorwa kizamara iminsi 41, Yirunga Ltd izifatanya  na Koperative yashinzwe n’abadage ariko ubu isigaye iyoborwa n’abanyarwanda ya KIAKA isanzwe ikora ibikoresho bitandukanye by’isuku ndetse bikundwa n’abanyarwanda.

Lucien KAMANZI/Ifatizo.rw

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *