MUSEKEWEYA: Ishuri Rimaze Imyaka 20 Ridasaba Minerivari
Musekeweya ni ikinamico y’umushinga La Benevolencija, ufite intego yo kwigisha abantu amavu n’amavuko y’ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga hubakwa mu mitima yabo ubushobozi bwo kubasha kumenya hakiri kare imyitwarire iganisha ku bugizi bwa nabi, bakirinda kubushorwamo, bakabuca intege cyangwa bakabwamagana ndetse bakanafasha abo bwagizeho ingaruka.
Musekeweya ni imwe mu makinamico atambuka kuri radiyo zitandukanye hano mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2004. Mu butumwa yagiye igarukaho mu myaka 20 ishize, harimo gushishikariza abayikurikira kutarebera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kuko kubirebera bitiza umurindi ababikora bibwira ko bashyigikiwe. Musekeweya yigishije abantu b’ingeri zose uburyo bwo kubana neza mu mahoro. Musekeweya yatambutse bwa mbere mu Rwanda muri Gicurasi 2004, itangira yibanda
ku gusobanurira abayikurikira uburyo bwo gukira ibikomere byo mu mutima byatewe na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 hagambiriwe kubaka amahoro arambye.
Yari ifite intego yo gufasha abanyarwanda b’ingeri zose kongera kubana mu mahoro, nyuma y’ibihe bitoroshye bari bavuyemo, igaragaza ko bishoboka ko igihe abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi bahumurizwa kandi n’abayigizemo uruhare bakemera ibyaha bagasaba imbabazi, ubuzima bwakongera bugakomeza abantu bakongera bakaba umwe bakabana batishishanya.Ubutumwa butambuka muri Musekeweya bushingiye ku bushakashatsi bwakozwe na Profeseri Ervin Staub wo muri Kaminuza ya Massachusetts, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bijyanye n’uburyo bwakoreshwa mu gukumira ihohoterwa no kunga abafitanye amakimbirane ashingiye ku kintu runaka.
Icyo gihe hifashishwa ingamba zigamije gukumira icyo ari cyo cyose cyakongera gukurura amakimbirane mu muryango, zirimo kutarebera ubugizi bwa nabi bushobora gukorerwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu, kuko ari bwo bubyara amakimbirane ashobora no kugeza kuri Jenoside.
Mu ikinamico Musekeweya, hagaragazwa amakimbirane ari hagati y’amatsinda y’abantu. By’umwihariko Musekeweya yerekana kamere muntu ubwayo irangwa no kubibwamo ndetse no kwakira imbamutima z’amakimbirane n’iz’ubugwaneza. Iyo ari imbamutima z’amakimbirane zakuze mu mutima w’umuntu hasarurwa gushyamirana, kutumvikana ndetse no guhangana mu matsinda. Imbamutima z’ubugwaneza zo zitanga umusaruro w’urukundo.
Mu bakinankuru bagaragara muri Musekeweya, hari abeza bagenda batanga ingero nziza kandi banakosora abafite imyitwarire idahwitse, hari n’abakora ibidakwiye biba muri sosiyete kugira ngo abakurikira babashe kubigaya bityo bace ukubiri na byo.
Mu bakinankuru beza twavuga nka Shema, Batamuriza, Gasore Shantali, Muzatsinda, Gakwaya, Soso, Sugira n’abandi. Mu bakinankuru bagaragaza imyitwarire itaboneye twavuga nka Zaninka, Ruvubura, Rutebuka, Bahizi, Gafarasi, Joziyane n’abandi.
Rukundo Charles Lwanga, Umwanditsi Mukuru wa Musekeweya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa La Benevolencija mu Rwanda, avuga ko kugeza ubu Musekeweya imaze gufasha abantu benshi mu mibereho n’imibanire yabo n’abandi. Hari benshi bivugira uburyo Musekeweya yabafashije guhindura imyitwarire yabo bagendeye ku bakinankuru
bagaragara muri Musekeweya batanga ingero nziza.

Rukundo Charles Lwanga akomeza agira ati “Muri iyi myaka 20 ishize Musekeweya ihita kuri Radiyo, duhamya ko hari uruhare runini yagize mu gufasha abantu komora ibikomere no kongera kubana mu mahoro. Ibi tubishingira ku buhamya butandukanye twakira bwaba ari ubw’abahamagara, ubw’abohereza ubutumwa kuri telephone, abandika ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no mu bushakashatsi bunyuranye bugenda bukorwa aho bigaragara ko Musekeweya hari umusanzu yatanze mu gufasha abantu kubana mu mahoro.
Rukundo Charles Lwanga avuga kandi ko ubushakashatsi buheruka gukorwa bwagaragaje ko abanyarwanda basaga 77 ku ijana bumva Musekeweya buri cyumweru ku buryo buhoraho, ndetse ubu ngo Labenevolencija ikaba yaranafunguye channel
Youtube yitwa : “Ikinamico Musekeweya official” aho wasanga ibice by’ikinamico bigezweho ndetse n’ibice byose byahise kuva ku ntangiriro. Kuri iyo channel kandi abakunzi ba Musekeweya batangiraho ibitekerezo n’inama zifasha abanditsi mu buhanzi bwabo.
Mu gihe hizihizwa imyaka 20 ishize Musekeweya ihita kuri Radiyo, Umwanditsi Mukuru wayo akaba n’Umuyobozi wa La Benevolencija mu Rwanda, arashimira cyane abaterankunga bose bagize uruhare mu gutuma umushinga La Benevolencija ukomeza kubona ubushobozi bwo gutunganya no guhitisha ikinamico Musekeweya kuri radiyo zitandukanye, arashimira kandi abafatanyabikorwa bose ndetse n’inzego za Leta y’U Rwanda ziyiba hafi kugira ngo ibikorwa byayo bikomeze bigere ku banyarwanda.
Abakunzi ba Musekeweya na bo yabashimiye kuba barakomeje kubatega amatwi ubudatuza, yanabasabye gukomeza gutanga ibitekerezo ngo bakomeze bategurirwe ibiganiro bibanogeye. Kugeza ubu ikinamico Musekeweya ifatwa nk’iya mbere ifite abakunzi benshi mu Rwanda, bitewe n’uko itigeze na rimwe ihagarara muri iyo myaka yose.Itambuka kuri
Radio Rwanda, ku wa gatatu no ku wa gatanu saa mbiri na mirongo ine z’umugoroba (8:40pm); ndetse no kuri Radio Izuba ku wa kane no ku wa gatandatu saa mbiri z’umugoroba (8:00pm).


Turabashimiye cyaane kuri aya makuru ya Musekeweya muduhaye. Nanjye ndayikunda cyaane. Nayumvise nkiri umwana none ubu ndi umugabo. Yankuyemo amakimbirane nari nifitemo amfasha kwiyunga n’umuryangi twari dufiitanye
Muzagire isabukuru nziza. Muzaze kududura hano iKamembe mutuzanire Soso na Sugira mudasize Kibanga na Manyobwa. Tubakunda byasaze.
Musekeweya turayikunda cyane
Nitwa Emmanuel
Turabakunda cyanee