Abahugurirwa mu ishuri rya Police I Gishari basuye Inteko Ishinga Amategeko
Abapolisi bahugurirwa mu Ishuri rya police rya Gishari mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Rwamagana basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bakirwa na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.
nkuko ikinyamakuru rubanda dukesha iyi nkuru kibivuga kuri uyu wakabiri tariki ya 4 Kamena 2024 Abapolisi bahugurirwa mu Ishuri rya Rwandapolice rya Gishari basuye Inteko Ishinga Amategeko bakirwa na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano. Basobanuriwe imikorere n’inshingano byayo mu bijyanye no gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.


