RUBAVU: kubona imiti no kongera ubukangurambaga ku ndwara y’umwijima byatanze umusaruro
Inzego z’Ubuzima mu karere ka Rubavu zemeza ko gushyira imbaraga mu bukangurambaga cyane bw’indwara zitandukanye zirimo iy’umwijima Hepatite C byahinduye imyumvire mu baturage, aho bamwe bayifataga nk’amarozi bikabaviramo ingaruka zirimo n’impfu. Inkuru nziza ku bayanduye ni uko imiti iyivura ihari.

Ubwo abanyamakuru bibumbiye mu muryango ABASIRWA urwanya Sida n’izindi ndwara baganiraga n’umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste yavuze ko ibimaze gukorwa ari byinshi mu kurwanya indwara y’umwijima, cyane mu guhindura imyumvire mu baturage aho mbere ngo abaturage bumvaga ko Hepatite C ivurirwa mu Kinyarwanda.
Ubu ngo imiti yarabonetse ku wayanduye kandi itangwa ku buntu kwa muganga kugera mu kigo nderabuzima. Nyiragumuriza Winifride ni umuturage utuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanzenze, avuga ko mbere batarasobanurirwa uburwayi bw’umwijima uwabaga ayirwaye akaremba bamujyanaga mu buvuzi bwa kinyarwanda bamakuha imiti abenshi ngo bagapfirayo.
Abisobanura agira ati “Tuzi ko urwaye umwijima bigaragara mu maso akaba umuhondo cyane, rero umuntu yabaga arwaye arembye tukajya kumuvuza mu buvuzi bwa gakondo bakamuha imiti myinshi cyane yo mu byatsi kuko twakekaga ko ari amarozi. Ntabwo yakiraga ahubwo uko duhatirije niko n’izindi nyama zo mu nda zangirikaga ugasanga bamwe barapfuye, ariko ubu byarahindutse.”
Uyu muturage avuga ko kuri ubu urwaye ajya kwa muganga bakamusuzuma basanga arwaye bakamushyira ku miti akavurwa agakira. Umwe mu Bajyanama b’Ubuzima ukorera ku kigo nderabuzima cya Kabari mu murenge wa Kanzenze avuga ko mu nshinhano bafite harimo kuzenguruka mu baturage babigisha ariko bamenya ibibazo byabo by’ubuzima bakabohereza kwa muganga ngo bamenye uko bahagaze, cyane nko ku ndwara y’umwijima Hepatite C.
Akomeza avuga ko ‘’Nubu hari abaturage bakirwara umwijima bakibwira ko barozwe, ariko ngo bigenda bigabanuka. Gusa dukomeza gukora ubukangurambaga wamenya urugo rurimo ikibazo ukabakangurira kujya kwa muganga kwisuzumisha,basanga barwaye Hepatite cyane C bagahabwa imiti kandi bagakurikiranwa kugeza bakize, ubwo rero turacyarwana no guhindura imyumvire.”
Kwivuza ni ubuntu Dr Tuganeyezu yemeza ko mbere leta y’u Rwanda itarashyira imbaraga mu buvuzi bwa Hepatite C imiti yaguraga miliyoni zigera kuri eshatu ariko kuri ubu ni ubuntu. Nubwo ari Ubuntu ariko, byabaye urugendo rurerure kugira ngo bigerwehoi. Nko mu 2015 igiciro cyagabanutse incuro 80%.

Ubusanzwe abarwayi ba Hepatite C bavurwaga n’inshinge baterwaga mu gihe cy’amezi 11, buri cyumweru baterwaga inshinge 48. Basabwaga kandi amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 180 buri cyumweru y’izo nshinge nk’uko bamwe mu barwayi bagiye babigarukaho. Uko ubuvuzi bugenda butera imbere, inshinge zasimbuwe n’ibinini Nkuko byemezwa n’abaganga, Hepatite C igaragara hagati y’iminsi 30 na 90, aho umuntu agira ibimenyetso nko kugira amaso y’umuhondo, kuribwa mu nda, gucika intege no kugira umuriro gake.
Ngo nyuma y’icyumweru bya bimenyetso biragenda bikazagaruka nyuma y’imyaka myinshi hagati ya 20 na 50, aho iza ari simusiga umuntu akagira kanseri, urushwima n’izindi. Ikindi kibazo gikomeye rero nuko Hepatite C iba akarande umuntu agahora afite iyi ndwara ubuzima bwe bwose.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iba akarande ku kigero kiri hagati ya 75% na 85%. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu bwemeza ko mu myaka itatu ishize uburwayi bw’umwijima wo mu bwoko bwa Hapatite C hakozweho byinshi ndetse bigikorwa. Aho hapimwe abaturage ibihumbi 55,787 mu baturage bitabwaho n’ibitaro barenga ibihumbi 550,basangamo abanduye 2148,hashyirwa ku miti 582.
Ishami rya Loni rishinzwe ubuzima (OMS/WHO) muri 2015 ryatangaje ko hagati ya miliyoni 130-150 ku isi banduye iyo ndwara, abasaga ibihumbi 500 ikaba yarabicaga buri mwaka. Raporo ya OMS/WHO

