Abagore bo mu Turere 7 mu Gihugu bashima umushinga Women for Women Rwanda wabateje imbere
Bamwe mu bagore bakora Ubuhinzi bibumbiye mu ma koperative atandukanye bagiye bafashwa kwiteza imbere na Leta ndetse n’imishinga itandukanye barashima ko batekerezwaho bagafashwa kwiteza imbere, bakaba bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi mu iterambere. Minisiteri y’Ubuhinzi nubworozi mu Rwanda ivuga ko guteza imbere umugore mu buhinzi ari ibyagaciro kuko bimuzamura mu iterambere.

Ni bamwe mu bagore bakora ubuhinzi bo mu turere 7 tw’igihugu bafashijwe n’umuryango wa women for women Rwanda aho bahawe amahugurwa yo gukora imishinga ibyara inyungu ubu bakaba bamaze kwiteza imbere nkuko binatangazwa na Mukabatsinda Christine wo mu Karere ka Nyaruguru.
Abagore bigishijwe gukora ubuhinzi aho bahinga imboga n’imbuto, bavuga ko biteje imbere ubu bakaba bateganya no kongera ubuso bahingaho kandi bakaba banakemura ibibazo mu miryango yabo babikesha guhinga kinyamwuga.
RUKEMA Ezzekiel ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri women for women Rwanda avuga ko bafashije abagore gukora ubuhinzi buteye imbere, aho banabakurikiranye ubu bakaba bamaze kugera kuri byinshi,yavuze ko urebye amahugurwa babahaye azabafasha kurushaho kwiteza imbere birushije uko bari bameze. .

Minisiteri y’ubuhinzi nubworozi mu Rwanda ivuga ko hari gahunda yo gufasha aba bagore gukomeza kubateza imbere, dore ko hari no kubongerera ubumenyi hagamijwe gufasha gukomeza kugira ubumenyi buteye imbere.
Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe gukurikirana uruhererekane nyongeragaciro kubikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi Alice MUKAMUGEMA avuga ko gahunda yo gufasha aba bagore gukomeza kwiteza imbere ndetse bakaba banongererwa amahugurwa abafasha ukomeza kugira ubumenyi bugamije kubatoza imbere ndetse n’imiryango yabo.

Umuryango wa women for women Rwanda kugeza ubu umaze gufasha abagore bagera ku 1440 aho ukorera mu turere 7 tw’igihugu, abagore bagafashwa muri byinshi birimo guhabwa amahugurwa, inkunga yo gukora imishinga itandukanye, gushakirwa amasoko, gufashwa gukorana nama banki ndetse n’ibindi.
KAMANZI Lucien/Ifatizo.rw

