Etincelles FC : Abakinnyi Banze Gukora Imyitozo Kubera Inzara Iterwa no kudahembwa

Etincelles FC : Abakinnyi Banze Gukora Imyitozo Kubera Inzara Iterwa no kudahembwa

Abakinnyi b’Ikipe ya Etincelles FC izahura na APR FC mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona uzaba ku Cyumweru, bahagaritse imyitozo nyuma yo kumara amezi abiri badahembwa.

Iyi kipe ifashwa n’Akarere ka Rubavu iheruka mu kibuga ku wa Gatandatu aho yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1.

Nyuma yo gukina uyu mukino, abakinnyi ba Etincelles FC babwiye ubuyobozi bwabo ko badashobora gukomeza akazi kuko bamaze amezi abiri n’igice badahembwa. Bavuze ko bazongera kwitabira imyitozo igihe baba babonye ibyo bagombwa.

Kuri uyu wa Mbere mu gitondo, abatoza bagiye ku myitozo kuri Stade Umuganda, ariko bisanga ari bonyine kuko nta mukinnyi wigeze uhagera. Na bo bahise bataha.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko iyi kipe yagize ikibazo cy’amikoro make nyuma yo gucibwa agera kuri miliyoni 19 Frw n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) biturutse ku kwirukana binyuranyije n’amategeko Umunye-Ghana, Prince Jérôme Iniesta.

Etincelles FC iri ku mwanya wa 12 muri Shampiyona n’amanota atatu nyuma yo kunganya imikino itatu muri ine imaze gukina.

Ku Munsi wa Gatanu uzakinwa ku Cyumweru, iyi kipe y’i Rubavu izakira APR FC kuri Stade Umuganda.

Etincelles FC yabaye ikipe ya kabiri ihagaritse imyitozo nyuma ya Muhazi United na yo abakinnyi bari bagaragaje ko bakwiye guhabwa ibyo bagombwa mbere yo guhura na Police FC kuri uyu wa Mbere.

KAMANZI Lucien

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *