Taliki 16 Mutarama 2025: Amakuru y’Imikino

Byaraye bimenyekanye ko ikipe y’Igihugu Amavubi itazakina imikino ya CHAN, ni nyuma y’uko yahabwaga amahirwe yo kuryitabira, ariko kuri ubu Amavubi ntazakina imikino Nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo CHAN2024, ni nyuma y’uko CAF ivuze ko amakipe abiri aziyongera kuri 17 yamaze kuboneka ko azava hagati ya Algéria, Ibirwa bya Comoros, Gambia, Misiri, Malawi, Afrika y’Epfo na Gabon.
Tombora y’uko amakipe azahura yaraye ibereye mu gihugu cya Kenya saa 19h00 z’ijoro, ni ku nshuro ya munani iri rushanwa rigiye kuba, byari biteganijwe ko rizaba mu kwezi gutaha ariko ryamaze kwimurirwa mu kwezi Kwa Munani.
Ni Tombola yasize Kenya iri mu *Itsinda A hamwe na Maroc, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia*.
Itsinda *B rigizwe na Tanzania, Madagascar, Mauritania, Burkina Faso na Repubulika ya Centrafrique*.
Itsinda *C ririmo Uganda, Niger, Guinée n’ibihugu bibiri bizabona itike nyuma*.
Ni mu gihe Itsinda *D ririmo Sénégal, Congo, Sudan na Nigeria*.
Amakipe ya APR FC na Rayon Sports arasubukuru imyitozo uyu munsi yitegura imikino y’igikombe cy’Intwari Heroes Cup 2025.
Muri APR FC imyitozo yayo iraza kuba irimo abakinnyi bayo bashya yamaze gusinyisha, ari bo Dennis Omeddi na Hakim Kiwanuka.
Imikino y’iki gikombe cy’Intwari kizwi nka Heroes Cup 2025, izaba tariki ya 28 muri uku kwezi, Rayon izahura na Police, APR FC izacakirana na AS Kigali, ni mu gihe umukino wa nyuma wo uzaba tariki ya 1 Gashyantare. Umwaka ushize Police FC yegukanye iki gikombe itsinze APR FC ibitego 2-1.
Minisiteri wa Siporo Nelly Mukazayire yijeje abakinnyi n’umutoza ba Fatima WFC ko ikibazo bamaranye amezi 4 cyo kudahebwa ko kigiye gukemuka, ni nyuma y’uko iyi kipe ya Padiri Hagabimana Ferdinand ivuga ko iyo igiye kumureba yikingirana cyangwa akabateza abayobozi ngo babatere ubwoba.
Ku munsi wejo hashize hakinwe imikino y’igikombe cy’Amahoro muri Round 2
AS Kigali 2-3 Etincelles
Musanze FC 2-0 Muhisimbi
Nyabihu Young Boys 1-3 City Boyz
United Stars 0-4 Amagaju FC
As Muhanga 1-0 Etoile de l’Est
Intare FC 2-0 Ivoire Olympique
Uyu munsi hari umukino umwe uraza guhuza SC Kiyovu na Rutsiro saa cyenda.
*I Burayi*
4.Shampiona y’Igihugu cy’Ubwongereza Premier League yaraye ikomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 21;
Arsenal yatsinze Tottenham ibitego 2-1, Everton itsindwa na Aston Villa igitego 1-0, Newcastle yatsinze Wolves ibitego 3-0, naho Leicester City yo yatsinzwe na Crystal Palace ibitego 2-0.
Uyu munsi ikipe ya Ipswich iraza kwakira Brighton saa tatu n’igice, naho Man United yo iraza gucakirana na Southampton saa yine.
Ikipe ya Liverpool ni iya mbere n’amanota 47, naho Arsenal yahise ifata umwanya wa Kabiri n’amanota 43, nyuma yo gutsinda Tottenham.
Mu Budage Bayern Munich yatsinze Hoffenheim ibitego 5-0, birimo ibya L.Sane bibiri, H.Kane, T.Muler, Guerreiro, ba S.Gnabry. RB Leipzig yo yatsinzwe na VFB Stuttgart ibitego 2-1.
Muri Seria A ikipe ya Inter yaraye inganyije na Bologna ibitego 2-2.
Muri Espain muri Cope de Rey mu mikino ta 1/16, ikipe ya Barcelona ibifashijwemo na Gavi, Raphinha, Torres,Yamal, ba Kounde batsinze Real Betis bitego 5-1. Naho Atletico Madrid yo yatsinze Elche ibitego 4, ni ibitego bya Sørloth watsinze bibiri, Riquelme na Alvarez.
Uyu munsi saa yine n’igice Real Madrid irakira CELTA Vigo.
Umunya- Portgal Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Al-Nassr agiye kugongera amasezerano azamugeza mu mwaka utaha mu kwezi Kwa Gatandatu, uyu mugabo ugiye kuzuza imyaka 40 muri uku Kwa kabiri tariki ya 5, yagombaga gutanduka n’iyi kipe mu kwezi Kwa Gatandatu muri uyu mwaka.
Umunya- Brazil Vitor Reis yerekeje mu mugi w’i Manchester atarutse iwabo muri Brazil akaba agiye gusinyira Man City kuri €35m avuye muri Palmeiras y’iwabo.
Trevoh Chalobah wari waratijwe muri Crystal Palace, yagarutse muri Chelsea nk’uko amasezerano yarafite abivuga, bitewe n’uko iyi kipe ifite ikibazo muri defense.
Ronald Araujo washoboraga gusohoka muri FC Barcelona, nyuma yo guhura na Deco diregiteri w’iyi kipe bamaze kweneranya ko bagiye kumwongerera amasezerano.
Thomas Partey na Jorginho bashobora gusohoka muri Arsenal ikaba ariyo mpamvu Arteta ari gushaka abasimbura.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *