Peace Cup: Umupolisi yananiwe kwambika ipingu Umusirikare, Mukura inanirwa gukura igikundiro kuri Rayon

Peace Cup: Umupolisi yananiwe kwambika ipingu Umusirikare, Mukura inanirwa gukura igikundiro kuri Rayon

Iyi ni imwe mu mvugo zakoreshwaga n’abafana b’amakipe ya Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa Gatatu taliki 30 Mata 2025 mu mihanda iri hafi ya stade Amahoro ubwo aya makipe yombi yaramaze gukatisha itike izayahuriza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

Ni nyuma y’imikino yombi yo kwishyura yari imaze guhuza amakipe 4 , aho APR FC yakuye intsinzi kuri Police FC naho Rayon Sports FC igakura intsinzi kuri Mukura Victory Sports ku gitego kimwe cyabonetse gitsinzwe na BIRAMAHIRE ABEDDY.

Ibi bikaba byatumye iyi kipe abafana bakunda kwita gikundiro igira impuzandengo y’ibitego 2 kuri kimwe cya Mukura VS yatsinduye kuri stade ya Huye ubwo yasurwaga na Rayon Sports nayo itaramanukiye aho kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Kuba ikipe ya Rayon sports yabonye ikindi gitego iwayo byahise bishimangira intsinzi ntakuka mu mikino yombi biyihesha itike yo gusanga ikipe ya APR kuri final y’igikombe cy’amahoro kuko nayo yari yamaze gukura intsinzi ku ikipe ya Police FC ku mpuzandengo y’ibitego 2 kuri 1 mu mikino yombi.

Aya makipe yombi abakunzi bayo bakunda kwita amakeba azahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro mu gihe nubundi akomeje kuryana isyataburenge mu mikino ya championa igeze ku munsi wa 25 aho ikipe ya Rayon sports iri imbere ya APR FC iyirusha inota 1 gusa.

Umukino wa nyuma uzahuza aya makipe yombi uzabera kuri Stade Amahoro ku Cyumweru Tariki 04, Gicurasi, 2025

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *