Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko abimukira bari muri North Ireland n’abakijyayo batoherezwa mu Rwanda
Urukiko Rukuru rwo muri North Ireland rwanzuye ko iki gihugu kiri mu bigize Ubwami bw’u Bwongereza kitazubahiriza itegeko rigenga gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Bisobanuye ko North Ireland ishobora kutazemerera guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza gufata abimukira baba i Belfast kugira ngo ibohereze mu Rwanda.
Iyi gahunda ishingira ku masezerano avuguruye guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda mu Ukuboza 2023, yahindutse itegeko nyuma yo kwemerwa n’Umwami w’u Bwongereza, muri Mata 2024.
Guverinoma y’u Bwongereza iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, yagaragaje ko iyi gahunda ari yo yonyine yafasha ubu bwami mu gukumira ubwato buto bwinjiza mu gihugu abimukira mu buryo butemewe n’amategeko.
Uru rukiko rwo muri North Ireland ubwo rwafataga uyu mwanzuro kuri uyu wa 13 Gicurasi 2024, rwasobanuye ko iyi gahunda itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi ngo ntihura n’amahame agenga urukiko rw’i Burayi ruzwi nka ECHR.
Nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje, Sunak yatangaje ko ntacyo umwanzuro w’uru rukiko uzahindura ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.
Yagize ati “Uyu mwanzuro ntacyo uhindura kuri gahunda yacu yo kohereza abimukira batemewe n’amategeko mu Rwanda muri Nyakanga, nta n’icyo uhindura ku kuba yubahiriza amategeko. Dukomeje kwitegura kohereza bihoraho indege mu Rwanda mu byumweru biri imbere, kandi nta kizatubuza kugendera ku ngengabihe twashyizeho. Tugomba kugatira kohereza indege kugira ngo duhagarike ubwato buto.”
Mu gihe byitezwe ko umwanzuro w’uru rukiko ushobora gutuma abimukira benshi bahungira muri North Ireland, Sunak yatangaje ko guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza ishobora kujurira. At “Tuzafata ingamba zose zishyigikira uruhande rwacu, zirimo kujurira.”
Guverinoma y’u Bwongereza muri Mata 2024 yatangaje ko yamaze kubona sosiyete y’indege izatwara abimukira, kandi ko hari abakozi 500 bahawe amahugururwa yo ku rwego rwo hejuru, yo kubaherekeza.

