Kirehe: Abahinga kawa basaba ko inganda zibagurira zajya zibishyura ku gihe

Kirehe: Abahinga kawa basaba ko inganda zibagurira zajya zibishyura ku gihe

Nubwo igiciro cya kawa gihindagurika bitewe n’uko isoko mpuzamahanga rihagaze, abahinzi ba kawa bo mu Karere ka Kirehe bavuga ko ari byiza kuba bashyirirwaho igiciro fatizo mu rwego rwo kubarinda guhendwa; ariko bakagaragaza ko gutinda kwishyurwa n’abanyenganda babagurira umusaruro bibabarisha nabi.

Nsengimana Emmanuel wo mu Murenge wa Kigina yagize ati: “Kawa tuyiha abanyenganda ku giciro cyagenwe ariko imbogamizi duhura nazo ni uko igihe kiba kirekire bataratwishyura; kuko nk’ubu kawa twatanze sezo ishize ntabwo turishyurwa. Twifuza ko bajya bayaduha ku gihe kuko batuma ibikorwa byacu bitagenda neza nk’uko twabiteguye.”

Muhawenimana wo mu Murenge wa Musaza na we ati: “Duterwa ibihombo no kutishyurwa kawa yacu ku gihe kuko kumara sezo utegereje amafaranga bituma igenamigambi ry’umuhinzi wa kawa ritagenda neza, inzego bireba zikwiye kudufasha tukajya twishyurwa ku gihe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, atanga ihumure ku bahinzi ba kawa, kuko bishoboka ko uku kwezi  kwa Werurwe kuzarangira baramaze kwishyurwa.

Yagize ati:”Ni byo koko twamenye ko hari abahinzi ba kawa baberewemo amafaranga ya sezo ishyize batarishyurwa, ariko twavuganye na ba nyir’inganda ko bagomba kubishyura, turabizeza ko bitarenze uku kwezi bazaba barishyuwe.”

Mu isizeni ya kawa ishize muri 2023, NAEB yatangaje ko igiciro kidahinduka cy’ ikawa yeze neza igemurwa ku ruganda ari amafaranga y’u Rwanda 410 ku kilo. Igiciro cy’ikawa yarerembeshejwe (floaters) ni amafaranga 100 ku kilo.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *