Melinda agiye kuva mu buyobozi bw’umuryango yashinganye Bill Gates

Melinda agiye kuva mu buyobozi bw’umuryango yashinganye Bill Gates

Uwahoze ari umugore w’umunyemari Bill Gates, Melinda Gates yatangaje ko agiye kuva mu muryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza aba bombi batangije bakawita ‘Bill & Melinda Gates Foundation’.

Mu 2021 nibwo Melinda Gates na Bill Gates batangaje ko batandukanye nk’umugore n’umugabo, nyuma y’imyaka 27 yari ishize babana, ariko bashimangira ko bazakomeza gukora muri uyu muryango ufasha imiryango n’abagore batishoboye.

Kuva icyo gihe Melinda Gates yabaye umuyobozi mukuru, Bill Gates aba umuyobozi wungirije.

Melinda Gates abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yatangaje ko kugeza ubu bwumvikane bwajemo impinduka kuko uyu mugore yemeye kuva mu bikorwa by’uyu muryango ariko akazahabwa miliyari $12.5 zo gukomeza ibikorwa by’ubugiraneza ku giti cye.

Ati “Hashingiwe ku byo nemeranyije na Bill bijyanye no kuva muri uyu muryango, nzahabwa miliyari 12$ z’inyongera zo gukomeza akazi kanjye ko gufasha abagore n’imiryango.”

Biteganyijwe ko kugeza kwa Melinda Gates kuzatuma uyu muryango uhindurirwa izina ukitwa ‘Gates Foundation’.

Mu itangazo Bill Gates yashyize hanze mu 2021, yavuze ko uyu mwanzuro wo gutandukana n’umugore we, bawufashe nyuma y’igihe kinini biga ku mubano wabo bagasanga aricyo cyaba cyiza.

Bombi bari bafitanye abana batatu babyaranye mu myaka 27 bari bamaranye kuko bashyingiranywe mu 1994. Usibye uru rubyaro Bill yishimira ko yageranyeho n’umugore we, yanavuze ko muri iyo myaka babashije kubaka umuryango ugirira akamaro Isi yose muri rusange.

Bill na Melinda Gates bamenyaniye muri Microsoft aho uyu mugore yari ashinzwe ibijyanye no kwamamaza.

Muhire Phiston

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *