Umuhanzi THOMSON abaye umukandida wa 6 ushaka kuyobora u Rwanda
uyu muhanzi uzwi nka Thomson, ubusanzwe witwa THOMAS Habimana,akaba mu kazi gasanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri rya Hope Technical Secondary School, riherereye mu Karere ka Rubavu yamenyekanye mu ndirimbo nka ’Intumwa za rubanda’.
Nyuma y’umukandida wa RPF Inkotanyi, uwa Green party ndetse n’abandi bigenga 3, Habimana Thomas abaye umuntu wa gatandatu utanze kandidatire ye ashaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga. Yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwiyamamaza bitewe n’uwo ari we n’aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Yagize ati “Nakuze numva ko umunsi umwe, igihe nk’iki imyaka 35 ninyuzuza nzaza gutanga kandidatire kugira ngo ntange umusanzu mu kubaka igihugu cyanjye n’uwo gusigasira ibyagezweho mu iterambere ry’igihugu.”
yavuze ko icyizere afite ari ukuba yatanze kandidatire ye umuntu wamugize uwo ari we akiri mu bakandida ari ibyagaciro kugira ngo nawe agaragaze ko imbaraga guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyizemo ngo igihugu gitere imbere uyu ari umwe mu musaruro. yongeyeho ko yahisemo gushyira kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’Igihugu kuko ari intebe ihindura ibintu mu buryo ubwo ari bwo bwose mu gihe umuntu yagiriwe icyizere.
ubwo yakomezaga kuganira ni itangazamakuru kandi yagize ati “Igishya nta kindi ni ugukomeza kurema isura cyangwa ishusho y’igihugu bihereye ku benegihugu hasi. Nk’umuntu ubana nabo umunsi ku wundi ni byiza cyane kuba hari byinshi cyane nshobora guhindura ndamutse ngiriwe icyizere n’abanyarwanda.
Habimana Thomas uzwi nka Thomson mu muziki yavuze ko atazareka ubuhanzi bwe bitewe n’uko yinjiye muri Politiki cyane ko asanzwe atanga umusanzu wo kubaka igihugu binyuze mu ndirimbo.

