Rwanda: Hashyizweho igiciro gishya cya Esanse na Mazutu
Itangazo dukesha urwego ngenzuramikorere RURA , ryo kuri uyu wa 5 Kanama rivuga ko ibiciro bya esanse na mazutu bitangira kubahirizwa uyu munsi zatatu z’ijoro bishyizweho ku buryo bukurikira:
Igiciro cya Lisansi ntikigomba kurenga Amafaranga y’U Rwanda 1,663 kuri Litiro.
Igiciro cya Mazutu ntikigomba kurenga Amafaranga y’U Rwanda 1,652 kuri Litiro.
izi mpinduka mu biciro zisanzwe zikorwa buri mezi 2 RURA ivuga ko ziba zishingiye ku ihindagurika ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, kuri iyi nshuro ibiciro byagabanutse ugereranyije no mumezi 2 ashize aho byari byazamutse.

