Israel yongeye kurasa muri Gaza yica abantu 27
Inkuru dukesha BBC ivuga ko Israël yarashe mui Gaza ikica abantu bagera kuri 27.Iki gitero ngo yakigabye ku ishuri riri muri iyo nkambi y’Umuryango w’Abibumbye, icumbikiye ibihumbi by’Abanyapalisitina bahunze imirwano y’abarwanyi ba Hamas n’igisirikare cya Israël.
Israel Defense Forces (IDF), yatangaje ko icyo gitero cyashakaga kwivugana abarwanyi ba Hamas bari bihishe mu ishuri. ariko ibi byahakanwe cyane n’ubuyobozi bwa Hamas, bagize bati ” Ni ibihuha, inkuru bahimba kugira ngo bakomeza bashyigikire ubwicanyi bakorera impunzi.” Kuva mu Kwakira kwa 2023, imirwano ikomeye yarubuye hagati ya Israël na Hamas nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas binjiye muri Israël bakica abaturage abandi bagashimutwa. Intambara ya israel na Hamas imaze amezi icyenda, ibihumbi 36 by’abantu biganjemo abasivili nibyo bibarurwa ko bimaze kuyigwamo abandi amamiliyoni bavanwe mu byabo ni iyi ntambara.

