APR na Rayon Sport zigiye gusogongera stade Amahoro ivuguruye

APR na Rayon Sport zigiye gusogongera stade Amahoro ivuguruye

Stade Amahoro ivuguruye irafungurwa n’umukino uzahuza APR FC na Rayon Sport FC, ni umukino wa gicuti uzaba tariki ya 15 Kamena 2024.  Aya makipe azakina uyu mukino muri gahunda yiswe ’Umuhuro mu Amahoro’. Aya makipe akunzwe na benshi muri ruhago y’u Rwanda azabimburira andi makipe yose mu gukinira kuri Stade Amahoro yavuguruwe igirwa nshya kuko si ubushyashya gusa ahubwo yongerewe ubushobozi ubu ikazajya  yakira abantu bagera ku ibihumbi 45.

Iyi Stade yatangiwe kuvugururwa hagati muri 2022 amafoto yayo agera ahagaragara agaragaza ko yashyizwe ku rwego mpuzamahanga kuko FIFA na CAF bigomba kuzayigenzura bikayemeza, biteganyijwe ko izatahwa ku mugaragaro  tariki 4 Nyakanga 2024.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *