Kenya igiye gutangira gusoresha imfungwa n’abagororwa

Kenya igiye gutangira gusoresha imfungwa n’abagororwa

Umunyamabanga wa Magereza Dr Salome Beacco, yavuze ko imfungwa n’abagororwa bagiye kujya batanga imisoro ishingiye ku mirimo ibyara inyungu basanzwe bakora yaba iyimbere muri gereza ndetse  niyo bakora hanze ya gereza.

Yagize ati”  Leta yaratekereje isanga imfungwa n’abagororwa bakwiye kujya batanga imisoro mu kubaka igihugu ndetse n’imiryango yabo, kuko bizafasha abazajya barangiza ibihano byabo bagataha bazajya basanga yamisoro batanze yarafashishe imiryango basize.”

Iyo mirimo izatangirwa imisoro, harimo inyubako zubakwa hanze n’abagororwa,  imihanda ndetse nibindi bikorwa bisanzwe bikorerwa imbere muri Gereza nko kudoda, kubaza, gusudira, nibindi.

Mu magereza ya Kisumu, Mombasa, Meru, Nyeri na Eldoret. Hariho harubakwa ahantu hazajya hacururizwa imigati nabo bagorowa.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *