Impinduka muri guverinoma zasize Olivier Nduhungirehe agizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga
Perezida wa repubulika Nyakubahwa Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma ashyira abayobozi bashya mu myanya barimo Amb Nduhungirehe Olivier wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 12 Kamena 2024, rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo zaryo 116 na 112 Amb. Olivier NDUHUNGIREHE yagizwe Ministieri w’ububanyi n’amahanga asimbura Dr. Vincent BIRUTA wagizwe Minisitiri w’umutekano mu gihugu.
Abandi bahawe inshingano muri Guverinoma ni Yussuf Murangwa wagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi; Consolée Uwimana wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Dr Uwamariya Valentine agirwa Minisitiri w’Ibidukikije, akuwe muri Minisiteri w’Umuryango.
Bwana Gasana Alfred ariwe wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi. Bwana Olivier Kabera yagizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA). Mu bandi barimo Madame Mutesi Linda Rusagara wahawe umwanya w’Ubunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri MINICOFIN. Guverinoma yongewemo kandi Bwana Havugiyaremye Aimable wagizwe Umunyamabanga w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS).
Maj Gen Joseph Nzabamwita yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano mu biro bya Perezida wa Repubulika (OTP). Madame Angelique Habyarimana yagizwe Umushinjacyaha Mukuru. Bwana Ronald Niwenshuti yagizwe Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Dr Innocent Murasi agirwa Komiseri Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA). Bwana Ivan Murenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR). Bwana Fulgence Dusabimana yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo ndetse n’Umujyanama mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali.

