Hatangajwe urutonde ntakuka rwabemerewe guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu

Hatangajwe urutonde ntakuka rwabemerewe guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu

kuri uyu wa 14 Kamena, Komomisiyo y’igihugu y’amatora NEC, yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa 7/ 2024.

Abo bakandida bari batangajwe by’agateganyo mu cyumweru gishize aho komisiyo yavugaga ko abandi batujuje ibisabwa bashobora gukomeza kubyuzuza mu minsi isigaye ngo urutonde rube ntakuka. nkuko bigaragara ku rutonde ntakuka rwatangajwe na komisiyo nta numwe mu bakandida utari wujuje ibisabwa mu gihe cy’agateganyo wabashije kuza ku rutonde ntakuka kuko kugeza ubu abujuje ibisabwa bakiri  Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe na Green Party na Mpayimana Philippe, Umukandida wigenga.

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2017,  aba bakandida 3 bose bari bahataniye kuyobora u rwanda aho Dr Frank HABINEZA yagize amajwi 24 904 angana 0,45%.

Philippe MPAYIMANA akagira  amajwi 39 620 angana 0,72%.

Paul KAGAME ari nawe wayatsinze, yagize amajwi (amajwi 5 433 890 angana 98,66%).

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 22 Kamena kugeza ku wa 13 Nyakanga 2024. Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024. Azabera rimwe n’ay’abadepite ku banyarwanda baba mu mahanga bo bazatora umunsi ubanza ariwo taliki 14.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *