Amadolari y’America yakuwe ku Isoko muri Tanzaniya
Dr Mwengulu Nchemba, minisitiri w’imari muri icyo gihugu yatangaje ko hatazongera gukoreshwa amadolari y’america imbere mu gihugu kuko akomeje kwiyongera kandi bikaba biri guteza ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu ndetse no ku gaciro k’ishilingi rya Tanzania.
Yagaragaje ko mu gihe ibikorwa byo guhererekanya amafaranga bikozwe mu binyuze mu Mashilingi ya Tanzania, byatuma igihugu kizamuka mu iterambere.
Yihanangirije abantu bose barimo ibigo bya Leta, abishyura amafaranga y’ishuri, ubukode, guhemba abakozi, ubwishingizi kudakomeza kwishyura mu Madolari ya Amerika kuko bishobora kuvamo guhanwa.
Dr Nchemba avuga ko itegeko nomero 26 ryo mu 2006 rya Banki Nkuru ya Tanzania rivuga ko amafaranga yemewe mu bucuruzi ari Amashilingi, bisobanuye ko andi bazasangana umuntu azafatwa nk’ukora ibitemewe.
Kuva tariki 1 Nyakanga 2024 ibigo by’abikorera, ibigo by’imari, abafatanyabikorwa, ubucuruzi, abaturage, ndetse n’abakira abanyamahanga bagomba kubahiriza itegeko bagakoresha Amashilingi.
Ati “Guhera ubu ibintu byose bigiye kujya byishyurwa mu Mashilingi, kugira ngo tuzamure agaciro kayo ndetse tunubahiriza itege rya Leta.”
ibi bisobanuye ko umuntu wese uteganya gusura Tanzania muri iki gihe cg kuyinyuramo akagira icyo ahaha ku isoko ryayo agomba kubanza kuvunjisha kugirango ubwoko b’amafaranga ajyanye abuhinduremo amashilingi y’icyo gihugu mbere yo kugira ibyo agura.

