PSD- Abayoboke bagaragaje ko bafite ubumenyi n’Ibisobanuro ku bitekerezo Ishyaka rishyize imbere

PSD- Abayoboke bagaragaje ko bafite ubumenyi n’Ibisobanuro ku bitekerezo Ishyaka rishyize imbere

Mu iminsi 2 ibanza yo kwamamaza abakandida depite b’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD, ndetse n’umukandida iri shyaka rishyigikiye mu matora ya perezida wa Repubulika ariwe PAUL KAGAME, abayoboke bishyaka bo mu ntara y’Iburasirazuba  no mu ntara y’amajyepfo bahamije ko PSD ari ishyaka rimaze kuba  ubukombe kuva ryashingwa mu mwaka w’ 1991.

Uwineza Chantal, umuyoboke w’ishyaka PSD yabwiye ikinyamakuru IFATIZO ko uretse ubwinshi bw’abayoboke na moral yo ku rwego rwo hejuru bagaragaje mu gutangiza igikorwa cyo kwamamaza abakandida ba PSD  hari n’ingingo zifite ireme zikubiye muri manifesto y’ishyaka bashyize imbere mu kubaka u rwanda ku bufatanye n’indi mitwe ya politike ngo PSD ntitezuka gutanga ibitekerezo byubaka kandi bigashyirwa mu bikorwa kuva muri 1991, ibi ababihurizaho na Emmanuel UKWISHATSE wo ntara y’amajyepfo mu karere ka Kamonyi..

Abajijwe zimwe mu ngingo PSD ishyize imbere nk’umuturage utuye mu ntara y’iburazirazuba UWINEZA yasubije umunyamakuru ko hari byinshi bikubiye muri manifesto y’ishhyaka abereye umuyoboke byamunyuze birimo kuba ubucucike   bwo mu ma gororero bwaganuka hakajyaho ibihano nsimbura gifungo, ikindi ngo gutanga umusoro ni byiza ariko TVA/ umusoro ku nyongeragaciro uvuye kuri 18% ukagera kuri 14% byakorohera umuturage kandi abatanga uyu munsoro bakawutanga ari benshi kuko utaba ubaremereye.

De Bonheur Jeanne d’Arc, wari mu bamamaza imigabo n’imigambi ya PSD, yavuze ko amategeko ahana yavugururwa aho kugirango bafunge abantu benshi amagereza yuzure, hajyaho ibihano bindi nko gukora imirimo ibyarira igihugu inyungu kandi hagakomeza gushyirwaho ingamba zo guhashya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Umunyamabanga w ishyaka PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagarutse kuri iyi ngingo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu karere ka Kamonyi avuga ko bifuza ko abakoze ibyaha bito bahanishwa gukora imirimo ibyarira Leta inyungu aho kubashyira mu nzu zamagororero bityo ubucucike bukagabanuka.

Si izi ngingo 2 gusa  ziri muri manifesto ya PSD   kuko mu bijyanye n’ubuzima PSD ifite ingingo isaba  ko hagabanwya inzira umurwayi anyuramo yivuza no kugera kuri servisi zindi ndetse hakarushaho kunoza  uburyo bwo kwakira abarwayi.

Mu mibereho myiza kandi PSD ivuga  ko ari ngombwa gushyiraho umushahara fatizo ushingiye ku nzego z’imirimo ndetse ko hakwiye gusonerwa  umushahara w’umukozi udasoreshwa ukava ku bihumbi 60 ukagera ku bihumbi 100. Mu bukungu kandi PSD ishyize imbere ibijyanye no guteza imbere ibikorwa remezo , ibidukikije , kunoza amategeko ajyanye n’ubucuruzi, hari kandi ko ubutaka bwakwandikishwa bukaba umutungo bwite w’umuntu.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *