USA: Biden Yavuze ko bidashoboka ko arekura ubutegetsi

USA: Biden Yavuze ko bidashoboka ko arekura ubutegetsi

Hari  mu ihuriro ry’abayobora ibikorwa byo kwiyamamaza by’iri shyaka, ubwo perezida BIDEN wa Leta zunze ubumwe z’America yatangazaga ko adateze kureka ibikorwa byo kwiyamamaza, yari yahuye nabo mu ishyaka rye  nyuma yo gusangira na Visi Perezida, Kamala Harris bivugwa ko ari we wahita umusimbura mu guhagararira ishyaka, ubwo yaba ahagaritse urugendo rwo guhatanira manda ye ya 2.

Biden yagize ati “Ninjye watoranyijwe ngo mpamagararire ishyaka ry’aba-Démocrates. Nta n’umwe ushobora kunkuraho. Sinshobora kugenda.” Nubwo igitutu gikomeje, White House yahakanye iby’uko Biden ashobora kwikura mu kuzahatana mu matora ategerejwe mu Ugushyingo aho azaba ahanganye na Trump.

Umuyobozi w’ibiro bye yasabye abakozi ba White House gukomeza kwibanda ku mirimo yabo n’ibyo bagezeho ku buyobozi bwa Biden. Biden yahuye na ba Guverineri 20 b’aba-Démocrates, bamugaragarije ko bamushyigikiye. Guverineri wa New York, Kathy Hochul, yavuze ko biyemeje kumushyigikira kubera ko yagiye abafasha muri byinshi nabo bagomba kumufasha.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *