RAYON SPORTS DAY 2024: Umunsi Warutegerejwe n’Abafana Uregereje
Nk’uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Rayon Sports uyu munsi ngarukamwaka uzaba ku wa Taliki 3/8/2024. Amakuru dukesha Igihe avuga ko uyu munsi uzabera kuri Sitade Amahoro Gusa ikipe bazakina ntiyahise itangazwa.Ubwo Umunsi w’Igikundiro uheruka, Rayon Sports yatsinzwe na Kenya Police FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 5 Kanama 2023.
Uretse ibikorwa bijyanye no kwerekana abakinnyi na nimero bazajya bambara, kuri uyu munsi kandi bimenyerewe ko Aba-Rayons bakora akarasisi mu muhanda bijyanye n’aho ibirori nyirizina biba birabera. Kuri uyu munsi kandi abitabiriye ibirori basusurutswa n’abahanzi batandukanye baba batoranyijwe.
Mu bakinnyi bashya Rayon Sports imaze gusinyisha ku buryo abakunzi bayo babitega kuri uyu munsi ni Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Rukundo Abdul Rahman, Ndikuriyo Patient, Omborenga Fitina, Omar Gningue na Junior Elenga byitezwe ko agomba kuyisinyira.
Iyi kipe kugeza ubu iracyafite umukoro wo gushaka umutoza mukuru n’umwungiriza nyuma y’igenda ry’Umufaransa, Julien Mette wayitozaga. Ni mu gihe ariko Umuvugizi w’Ikipe, Ngabo Roben yari yatangaje ko muri iki cyumweru ari bwo umutoza yagombaga gutangazwa.

