Nyuma y’Imyaka 17 Aba Rayon bongeye kwakira HARUNA Niyonzima
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwakiriye rutahizamu Haruna Niyonzima wayiherukagamo mu myaka 17. Haruna yasinye amasezerano y’umwaka umwe wo gukinira ikipe ya Rayon Sports. uyu rutahizamu umaze igihe mu mupira w’amaguru mu Rwanda agitangira kumenyekana yakiniraga ikipe ya Etincelles ibarizwa mu karere uyu mukinnyi avukamo. HARUNA yakinnye kandi muyandi makipe nka APR FC, muri AS Kigali, Yanga Africans na Simba SC zo muri Tanzania na Al Ta’awon yo muri Libya.
Iyi kipe izwi ku izina rya GIKUNDIRO mu bafana bayo iherutse kugura abandi bakinnyi barimo umunyezamu Ndikuriyo Patient, Rukundo Abdul Rahman, Richard Ndayishimiye, Omar Gningue, Nshimiyimana Emmanuel bahimba ‘Kabange’, Ishimwe Fiston, Omborenga Fitina na Niyonzima Olivier ‘Seif’.
Iyi kipe kandi muri iki cyumweru iri gutegura umukino wa gicuti uzayihuza na Gorilla FC Ku wa Gatandatu taliki 20, Nyakanga 2024, kuri Kigali Péle Stadium.

