
Amakuru avuga ko uwo mugabo yaje afite icyuma yahishe mu ikoti maze asanga Pasiteri ku ruhimbi, ahita akuramo icyuma agiye ku kimutera, abashinzwe umutekano barimo n’uwo mupolisi bahita batabara maze ahita agitera uwo mupolisi n’abandi bagabo babiri bari baje gutabara Pasiteri.
Uwo mukozi w’Imana Pasiteri Peter Rotich, ushumbye itorero ryitwa Deliverance Church International, yari ayoboye amateraniro ariko nyuma yaho habaye icyo gikorwa amateraniro yahise ahagarara.

Uwo mugabo yahise atabwa muri yombi ubwo yashaka gucika ariko inzego z’umutekano zahise zimucakira ahita ajyanwa gufungwa, ni mugihe abo bakomeretse bahise bihutanwa kwa muganga kugirango bahabwe ubutabazi bwihise. source rubanda.rw

