Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bakina hanze bakomeje kugera mu mwiherero I Kigali

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bakina hanze bakomeje kugera mu mwiherero I Kigali

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyiteguro aho irimo kwitegura imikino ibiri mu rwego rwo  gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika ifitanye na Libya tariki ya 4 Nzeri  2024 na Nigeria bazakina tariki ya 10 I Kigali muri Nzeri 2024 , bityo bamwe mu bakinnyi bakina hanze bakaba bakomeje kugera I Kigali  mu mwiherero w’iyi Kipe itozwa na Frank Spittler.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki ya 26 Kanama 2024, nibwo ikipe y’Igihugu yiganjemo abakinnyi bakina imbere mu Gihugu yatangiye umwiherero.

Umutoza Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 36 harimo 11 bakina hanze y’u Rwanda abandi bose basigaye 25 bakaba bakina mu Rwanda. Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bahageze barimo Gitego Arthur wa AFC Leopards muri Kenya, Rubanguka Steve muri Al Nonjoom muri Saudi Arabia, Nshuti Innocent wa One Knoxville muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mugisha Bonheur wa AS Marsa muri Tunisia, byitezwe ko na Ntwali Fiacre wa Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo ahagera uyu munsi tariki 29.

Amavubi agomba guhaguruka  mu Rwanda  kuwa gatandatu tariki  ya 31 Kanama 2024 yerekeza muri Libya dore ko umukino ugomba guhuza amakipe yombi uteganyijwe kuwa gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024. Amavubi y’Urwanda   Azahita agaruka mu Rwanda aho  ku itariki ya 10 Nzeri azakina na Nigeria.
Mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 u Rwanda ruri mu itsinda D hamwe na Nigeria, Benin na Libya.

KAMANZI Lucien

 

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *