Umunyamakuru Agiye Kurongora Abakobwa 2 b’Impanga

Umunyamakuru Agiye Kurongora Abakobwa 2 b’Impanga

Umusore witwa Wambaz Oleman Learat, akaba ari Umunyamakuru kuri Radio yitwa Sidai FM, yafashe icyemezo cyo gusezerana n’abakobwa babiri b’impanga.

Uyu musore yatangarije kimwe mu binyamakuru byandikirwa muri Kenya ko nubwo abo bakobwa ari impanga kuriwe ngo ntabwo agiye gushaka abantu babiri nkuko babimubwira,  ahubwo ngo agiye gushaka umukobwa umwe kubera ko izo mpanga nazo ari  zimwe.

Uyu munyamakuru yavuze ko yahisemo gushaka izi mpanga kubera ko zose ziramukunda kandi nazo zavuze ko mu buzima nta muntu wazitandukanya bityo ko zahisemo kuzashakwa n’umugabo umwe.

Oleman Learat,  yavuze ko yakoze urubuga rwa WhatsApp rubahuza kuburyo icyo avuze cyangwa akoze bose bagomba kubimenya,  ikindi ngo niyo ahamagaye umwe kuri terefone agomba ku bahuza kugirango bose bumve icyo agiye kubabwira. Izi Mpanga bamaranye umwaka bakundana kuko urukundo rwabo rwatangiye  muri 2023

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *