Ababyeyi B’ababagabo Baributswa Ko nabo Konsa Umwana Bibareba
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana kivuga ko ababyeyi bakwiye kujya bonsa abana babo uko bikwiye bityo bakabigira ibyabo
Mu Kiganiro yagiranye na Izubaradiotv Bikorimana Isaac akaba ari umukozi muri NCDA Ushinzwe imirire ndetsen’isuku mu kigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA) yavuze ko ubusanzwe umubyeyi w’umugabo adakwiye guharira uw’umugore inshingano zo konsa umwana wenyine kuko nawe biba bimureba,aha yatanze nk’urugero ati:” Umugabo burya nubwo atonsa ariko akwiye kujya yibutsa umugore isaha yo konsa bityo nawe akabigira ibye.”
Akomeza kandi agira inama ababyeyi b’abagabo kujya bashishikariza abagore babo kubanza gukaraba intoki mbere yo konsa. Kubigendanye n’uburyo umubyeyi w’umugore yakonsa neza NCDA ivuga ko kubikora kandi ku gihe bituma imikurire ye igenda neza na cyane mu mezi atatndatu ya mbere umwana akivuka umwana akwiye gutungwa n’ibere gusa bityo akaba yafata andi mafunguro nyuma y’amezi atandatu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA) kinasaba abakoresha kandi kugira icyumba cyihariye ku kazi kuburyo umubyeyi yajya akifashisha mu konsa umwana. Bikorimana Isaac nk’ushinzwe imirire n’isuku muri NCDA anavuga ko uruhare rw’umugabo rwo kwirinda amakimbirane mu muryango n’intongnaya za hato na hato bituma umubyeyi ahangayika bityo ntabone amashereka ahagije ngo yonse umwana we uko bikwiye.
KAMANZI Lucien

