VIRUS ya Marburg Imaze Guhitana abantu 8 mu RWANDA Mu Minsi 3

VIRUS ya Marburg Imaze Guhitana abantu 8 mu RWANDA Mu Minsi 3

Itangazo rya  Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko abamaze kumenyekana banduye ari 26 harimo  8  bamaze guhitanwa na yo,  mu gihe abakomeje kwitabwaho  kwa muganga ari 18.

Ni mugihe ubwo minisiteri y’ubuzima yatangazaga ko iyi ndwara yabbonetse mu rwanda mu mavuriro atandukanye taliki ya 27 Nzeri 2023 itigeze itangaza ko hari umuntu numwe yaba yari yamaze guhitana kuri iyo taliki, nyamara nyamara mu minsi itatu ikurikiyeho ubutumwa bw’iyi ministeri ishinzwe ubuzima bunyuze mu kigo cyayo cyita ku buzima RBC, bugaragaza ko nyuma y’abantu 6 batangajwe ko bahitanwe na Virus ya Marburg hiyongereyeho abandi 2 mu minsi isa n’ikurikirana.

 

 

 

Mu itangaza rya ministeri y’ubuzima rishyira hanze imibare y’abamaze kwandura no guhitanwa n’iyi virus kandi hagaragaramo uburyo yandura burimo gukora ku matembabuzi y’uyirwaye. Ntabwo yandurira mu mwuka, uwafashwe akaba atangira ababara umutwe, ahinda umuriro, acibwamo kandi aruka. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abanyarwanda badakwiye gukuka umutima kubera iki cyorezo kuko cyo kitandurira mu mwuka nka xovid 19, ariko ko ari ngombwa gukaza ingamba zo kwirinda  zirimo isuku aho abantu bahurira ndetse no kwirinda kwegerano no gukora ku muntu wamaze kugaragaza ibimenyetso kandi uwo muntu agasabwa kugana inzego z’ubuzima kugirango asuzumwe .

Minisitiri w’ubuzima Dr NSANZIMANA Sabin  yabwiye itangazamakuru ko abantu badakwiye gukuka umutima ndetse akazi kagakomeza uko bisanzwe. Ati “Ubuzima, imirimo abantu babikomeze uko bisanzwe. Kugeza ubu aho tugeze mu gushakisha ababa barahuye na cyo tugeze ahantu heza mu minsi itatu ya mbere, bitatuma tubuza abantu ubuzima abantu barimo.”yongeyeho ko inzego z’ubuzima ziteguye guhasghya iki cyorezo mu minsi mike. Ati “Duhora twiteguye, biragoye cyane kuba wahagarika icyorezo mbere y’uko kibaho, ku Isi yose nta wakubwira ngo icyorezo cyose nzakibuza kuba ariko uburyo twitegura ni uko igihe kibaye ukimenya vuba, ukagisubiza wihuse ukagihagarika kitaragera kure. Ni byo turi gukora.”

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *