Tanzania yafashe ingamba zikomeye ku Ntara zihana imbibi n’u Rwanda mu kwirinda Marburg

Tanzania yafashe ingamba zikomeye ku Ntara zihana imbibi n’u Rwanda mu kwirinda Marburg

Tanzania yatangaje ko nyuma yaho mu Rwanda hagaragaye indwara ya Marburg ndetse abantu icyenda ikabahitana, abenshi babaka ari abakozi bo kwa Muganga, hashyizweho ingamba zo gukumira icyo cyorezo harimo no gukingira abakozi bo kwa Muganga., mu Intara zihana imbibi n’u Rwanda.

Iyi nkuru dukesha rubanda.rw ivugako Leta yavuze ko yatangiye gutanga ibikoresho by’ubwirinzi ku bakozi bo kwa Muganga,  by’umwihariko intara enye zihana imbibi n’u Rwanda, arizo Intara y’Akagera, Rukwa, Mwanza ndetse n’intara ya Katavi.

Umunyamanga mukuru muri Minisiteri y’ubuzima Dr John Jingu, kuri uyu wa kabiri tariki ya Mbere Ukwakira 2024, yavuze ko   batanze amahugurwa kubakozi bo kwa Muganga ndetse no gutanga ibikoresho by’ubwirinzi bisaga 10,000.

Yagize ati” twatanze amahugurwa ku bakozi bo kwa Muganga,  by’umwihariko abakora hafi n’intara zegeranye n’u Rwanda., kubera ko nizo tubona zishobora kwibasirwa cyane”.

Dr John yavuze ko uretse ayo mahugurwa yatanzwe,  hanatanzwe ibikoresho by’ubwirinzi ku  bakozi bo kwa Muganga ndetse  no kubakingira  mu rwego rwokwirinda Marburg.

Usibye ubwo bwirinzi ndetse no gukingira abakozi bo kwa Muganga,  Leta yatangiye kubwira abaturage ububi bw’iyo ndwara ya Marburg binyuze mu bitangazamakuru.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *