Elizabeth Francis wari ukuze cyane muri Amerika yitabye Imana ku myaka 115

Elizabeth Francis wari ukuze cyane muri Amerika yitabye Imana ku myaka 115

Nk’uko ibinyamakuru byo muri Amerika byabitangaje uyu mukecuru yishwe n’izabukuru. Yavutse tariki 25 Nyakanga 1909, ubwo Amerika yayoborwaga na Perezida William Howard Taft.

Mu buzima bwe yabonye ubutegetsi bw’abaperezida 20 bayoboye Amerika. Ubuzima bwe hafi ya bwose yabumaze atuye mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas. Fox News yatangaje ko Elisabeth yabanaga n’umukobwa we w’imfura w’imyaka 95 n’umwuzukuru we. Asize abuzukuru batatu, abazukuruza batanu n’ubuvivi bune.

 

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *