Taliki 29 Ukwakira: Amakuru mashya kuri virus ya Marburg mu Rwanda
Imibare mishya yatangajwe taliki 29 Ukwakira ku bijyanye n’icyorezo cya virus ya Marburg mu Rwanda na Minisiteri y’ubuzima igaragaza uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda, yatangaje ko kuri uyu munsi nta wakize, nta n’uwapfuye, kugeza ubu abantu 3 nibo bari kwitabwaho.
Virusi ya Marburg kuva yagera mu Rwanda imaze guhitana ubuzima bw’abantu 15, mu gihe 47 bayikize, kugeza ubu kandi iki cyorezo cyimaze kugaragara mu bantu 65.
Ibipimo bimaze gufatwa ni 5561 harimo 206 bapimwe ku wa kabiri, hamaze gutangwa kandi inkingo 1613 harimo 4 zatanzwe ku munsi w’ejo tariki ya 29 Ukwakira 2024.

