CHAN 2024: Amavubi Azacakirana na Sudan y’Epfo
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izacakirana n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2024 izabera mu bihugu bitatu byo mu Karere muri Gashyantare 2025.
Ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo nyuma yo gutsinda ibitego 2-0 Kenya, mu mukino ubanza ikongera ikanganya nayo mu mukino wo kwishyura igitego 1-1, byayihesheje itike yo guhura n’Amavubi.
Umukino ubanza uteganyijwe hagati y’amatariki ya 20 na 22 Ukuboza 2024, mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa kuri Stade Amahoro nyuma y’icyumweru kimwe.
Ikipe y’igihu y’u Rwanda ‘Amavubi’ irasabwa gusezerera Sudani y’Epfo kugira ngo igire amahirwe yo kuba yakwerekeza muri CHAN, kuko kugeza ubu ntawe uzi ikizagenderwaho ngo hamenyekane igihugu kiziyongera kuri bitatu bizakira iri rushanwa.
Uretse Kenya yasezerewe ariko isanganywe itike ya CHAN nka kimwe mu bihugu bizakira iri rushanwa.
Tanzania na yo yasezerewe na Sudani kuri penaliti 6-5 nyuma y’aho buri kipe itsindiye mu rugo igitego 1-0, hagahita hitabazwa ubwo bujyo.
Uko imikino ya CHAN iteganyijwe mu ijonjora rya nyuma mu bihugu byo mu Karere.
Burundi izacakirana na Uganda
Ethiopia izahura Sudani
Ruzaba rwambikanye kandi hagati ya Sudani y’Epfo n’u Rwanda.

