NYAMASHEKE: Umusirikare yarashe abaturage mu kabari yicamo batanu

NYAMASHEKE: Umusirikare yarashe abaturage mu kabari yicamo batanu

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’u Rwanda ririhanganisha abaturage ku bw’inkuru y’akababaro yumvikanye mu karere ka NYAMASHEKE, aho umusirikare wa RDF avugwaho kurasa abaturage mu kabari gaherereye  mu isantere y’ubucuruzi ya Rubyiruko iherereye mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Rushyarara ho mu murenge wa Karambi , mu ma saa saba z’ijoro. RDF ivuga ko iri bukomeze gukurikirana uyu musirikare wayo mu nzira z’amategeko.

Nubwo nta byinshi iri tangazo ryagarutseho ku mpvu z’iki gikorwa kigayitse uyu musirikare yakoze, bimwe mu binyamakuru byanditse iyi nkuru mu Rwanda birimo Bwiza bivuga ko abaturage babihaye amakuru bavuga ko uyu musirikare yari arimo kunwera mu kabari ariko asanzwe afitanye ubwumvikane bucye na nyirako kubera ikibazo cy’amadeni, nyuma ngo yaje kumubwira amagambo mabi asa n’umutuka cyangwa umuvuma, umusirikare ararakara asohoka hanze agaruka arasa urufaya rw’amasasu ahitana batanu nyamara nyir’akabari we yahise ahunga aciye mwidirishya akaba atari mubahitanwe nayo masasu.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *