Mu Rwanda SIDA yica abantu 7 ku munsi 9 bakayandura

Mu Rwanda SIDA yica abantu 7 ku munsi 9 bakayandura

Dr Nsanzimana uyobora ministeri y’ubuzima yabigarutseho mu ijambo rye ku Intare Arena Rubavu ahabereye umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ko SIDA ari icyorezo cyugarije Isi no kureba aho umuhati wo kuyirwanya ugeze utanga umusaruro uyu munsi usanzwe wizihizwa taliki ya mbere Ukuboza. Dr Sabin yifashishije imibare yanavuze ko buri munsi mu Rwanda havuka abana 1000.

Bivuze ko hari abaturage 1000 batura u Rwanda buri munsi. Minisitiri w’ubuzima yakomeje yibutsa abari aho ko virusi itera SIDA imaze imyaka 43 igaragaye ku Isi kandi ko ntaho yagiye nubu ikiri icyorezo gihitana ubuzima bw’abayituye.

Uretse abantu 7 SIDA ihitana mu Rwanda buri munsi n’abandi 9 bayandura hari n’abapfa bazize izindi ndwara. Nsanzimana avuga ko n’ubwo bimeze gutyo, imibare y’abahitanwaga na SIDA ndetse n’izindi ndwara mu myaka myinshi yashize yari hejuru byikube gatatu, akemeza ko ari intambwe nziza yatewe.

Ku rundi ruhande, urubyiruko rw’i Rubavu(ahaba ubwandu bwinshi bwa SIDA) rubangamiwe no kutabona amakuru ahagije ku buzima bw’imyirorokere. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Pacifique Ishimwe yabwiye abari aho ko imwe mu mpamvu iri mu zitera abakiri bato kwandura SIDA ari uko batagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.

Ishimwe yavuze ko ikindi kibazo gihari ari uko Akarere ayoboye gaturanye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bikazamura urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku buryo iyo hari ikibazo kivutse harimo n’ibyorezo kigera mu Rwanda byoroshye. Ibyo kandi nta ngabo cyangwa Polisi yabihagarika.

Dr Mambo Muvunyi uyobora RBC avuga ko kurandura SIDA bishoboka ariko bigihura n’imbogamizi kuko usanga muri Rubavu abandura ari benshi. Avuga ko bahisemo Rubavu kuko ari Akarere kamaze iminsi kugarijwe n’ubushita bw’inkende, kandi iyo ndwara ikazahaza umuntu usanganywe ubundi burwayi bukomeye.

Prof Mambo ati: ” Rubavu kandi ibamo abantu benshi bakora uburaya, ndetse bamwe  bava mu gihugu cy’abaturanyi”. Avuga ko ikigo ayobora kizakomeza gukorana n’ibindi bigo kugira ngo ubukangurambaga mu kwirinda SIDA bugere kuri benshi.

Ifatizo Editor