Mu Rwanda, Inka Zirenga 100 Zimaze Kwibwa Mu Mezi 3
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 16 yafatiye mu turere tunyuranye ibakurikiranyeho kwiba inka. Guhera muri Nzeri, 2024 kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Polisi yavuze ko hibwe inka zirenga 100.
Abo bantu bibaga izo nka bakazibaga mu rwego rwo kuzishinyagurira. Uturere ubwo bujura bwakorewemo ni Gasabo, Nyarugenge, Rulindo, Gicumbi na Gakenke.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ubujura bw’inka ari ikibazo ku bari bazitunze bakazibwa kuko bibahombya amafaranga mu buryo bwinshi. Avuga ko ubujura nk’ubu bubangamira gahunda z’igihugu zo guteza imbere abaturage.
Iyo umuntu yibwe itungo iryo ari ryo ryose, nk’uko ACP Rutikanga Boniface uvugira police y’u rwanda abivuga, rimuhombya ifumbire n’amafaranga cyangwa ikindi cy’ingirakamaro yari burikuremo. Umuvugizi wa Polisi avuga ko kuva muri Nzeri kugeza ubu hari inka 100 zibwe zirabagwa.

