Rusizi: Ihene Yo Kubaga Ku Bunani Iragura Frw 160,000

Rusizi: Ihene Yo Kubaga Ku Bunani Iragura Frw 160,000

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi cyane cyane abahahira mu isoko ry’i Gihundwe bavuga ko kugura ihene yo kubaga  ku bunani ari undi mushinga uhenze kuko hari izigura Frw 160,000. Nkuko iyi nkuru dukesha taarifa ibigarukaho ngo icyashara cy’abaguzi bava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nicyo cyatumye igiciro cy’ihene kikuba hafi gatatu.

Ihene zirahenze ku buryo iyaguraga Frw 100,000 mu byumweru bicye byabanjirije Noheli, ubu igura Frw 160,000 kandi abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo ntibatinya kuyishyura.

Bituma Abanyarwanda badashobora kwigondera iki giciro, bikababuza kurya inyama y’ihene kandi ikundwa na benshi.

Hari umuturage witwa Kagorora Emmanuel wabwiye Imvaho Nshya ko ubwo yajyaga kugura ihene yitwaje Frw 60,000 bamubwiye ko ayo atari amafaranga yo kugura ihene.

Ati: “Birakabije cyane…Ariya mafaranga yo nta Munyarwanda wayatanga kuko bo bazana make. Nari nazanye Frw 60.000 nzi ko mbona isekurume nziza ariko iyo natekerezaga kuri ayo mafaranga nasanze igura Frw 100.000.”

Ku rundi ruhande, hari umuturage wo muri DRC nawe watunguwe no kumva uko igiciro cy’ihene kifashe.

Yavuye i Bukavu afite Frw 65,000 ageze i Rubavu asanga igiciro ni Frw 100,000 arumirwa!

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *