Kayonza: Umugabo yiyambitse iniforume y’abakobwa ajya kwiba mu kigo cy’ishuri

Kayonza: Umugabo yiyambitse iniforume y’abakobwa ajya kwiba mu kigo cy’ishuri

Mu Karere ka Kayonza, umugabo w’imyaka 35 yafatiwe mu kigo cya FAWE Girls School i Gahini, aho bivugwa ko yari agiye kwibamo nyuma y’uko yari avuye muri College Marie Reine de La Paix (Artisan de Paix) i Rwamagana, aho yibye.

iyi nkuru dukesha ijambo.net ivuga ko uyu mugabo, utuye mu Murenge wa Murama muri Kayonza, yagerageje kwiyoberanya mu buryo butangaje. Yambaye umwambaro w’ishuri w’abakobwa bo muri College Marie Reine de La Paix kugira ngo yirinde gufatwa, ariko ntibyabujije abashinzwe umutekano kumufata.

Mu iperereza, uyu mugabo yatangaje ko yari umwarimu mu ishuri rya EP Kiyenzi riherereye mu Murenge wa Gahini. Ubu bujura bwateye impagarara mu baturage bo muri Kayonza, aho abashinzwe umutekano bagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bigomba gukurikiranwa byihutirwa.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *