Leta y’Ubuyapani yageneye inkunga y’ubuvuzi Ibitaro bya Rilima mu Bugesera

Leta y’Ubuyapani yageneye inkunga y’ubuvuzi Ibitaro bya Rilima mu Bugesera
Leta y’Ubuyapani yageneye inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi Ivuriro rya Rilima ryita kubumuga bw’ingingo, Rosh,Ste Marie rikorera mu Karere ka Bugesera isaga Miliyoni 80 mu Mafaranga y’Urwanda.

Ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda. FUKUSHIMA Isao yashyikirije ivuriro rigorora amagufwa ku bitaro  bya Rilima  bisanzwe biyavura bikanagorora ingingo ibikoresho bigezweho bifashisha bavura abarwayi babagana yatanzwe na leta y’ubuyapani bifite agaciro k’asaga Miliyoni Miromgo inani y’Urwanda. .Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwashimiye imikoranire myiza ya leta y’ubuyapani n’igihugu cy’u Rwanda busaba ubuyobozi bw’irivuriro rya Rilima rivura rikanagorora amagufwa kubifata neza .

Bimwe mu bikoresho byatanzwe na Leta y’Ubuyapani

Dr.NZAYISENGA Albert n’umuyobozi mukuru ku bitaro bya Rilima byo mu karere ka Bugesera  bivura amagufwa bikanagorora ingingo we na bamwe mu baganga bakorana bavuga ko bishimiye ibikoresho leta y’ubuyapani yabashyikirije bijyanye n’igihe kuko bizatuma batanga service neza kubabagana kuruta uko byakorwaga

 

 Dr.Albert NZAYISENGA uyobora Ibitaro bya Rilima Rosh,Ste Marie

 

Igisonga cya Antoine  cardinali Kambanda Musenyeri Casimir  Uwumukiza wari umuhagarariye muri uyu muhango yavuze ko  ubutumwa yahawe na Cardinal harimo gushimira abakora muri ibi bitaro kuko bita ku barwayi uko biukwiye akaba yanashimiye Leta y’Ubuyapani ku nkunga y’Ibikoresho yatanze.

Mgr Casimir Uwumukiza

Ndori Gilbert ni Umuyobozi uhagarariye Campany yitwa GILMED Yahawe isoko ryo gushaka ibi bikoresho aravuga uko byagenze ngo biboneke akanavuga ko Campany ahagarariye ya GILMED ikorana n’amavuriro atandukanye anita ku bumuga bw’ingingo nkuko bakorana n’Ivuriro rya Rilima mu Bugesera ariryo Rosh,Ste Marie.

        Ndori Gilbert/GILMED

 Ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda Fukushima Isao washyikirije ibi bitaro ibikoresho by’ubuvuzi mu kugorora amagufwa  yavuzeko intego bafite ari ugutanga ibi bikoresho bigezweho kugira ngo hitabwe ku buvuzi bw’amagufwa mu buryo bugaragara cyane cyane kugira  ngo ubuzima bw’abarwayi bugende neza mu buryo burambye byumwihariko kubana bato.

                 Fukushima Isao/Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda

NDAYISABYE Viateur ni Umukozi w’Akarere ka Bugesera mu ishami ry’ubuzima waje agahagarariye Akarere muri uyu muhango yavuze ko bishimira impano idasanzwe y’ibikoresho ibi bitaro bivura amagufwa bya Rilima  byahawe asaba abarikoreramo kubifata neza.

Ibitaro bya Rilima bivura amagufwa bikanagorora ingingo byatangiye gukora mu 1999 .Byakira abarwayi basaga ibihumbi 50 ku mwaka ,ibikoresho bahawe bivura amagufwa bikanagorora ingingo bifite agaciro gasaga milioni 71, z’amadorari y’amerika.

Lucien KAMANZI/Ifatizonews mu Karere ka Bugesera

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *