The Ben na Pamella bibarutse imfura yabo
Mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025, umuhanzi nyarwanda The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo, umwana w’umukobwa bise Mugisha Paris. Uyu mwana yavukiye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, aho aba bombi bamaze igihe batuye.
Mu gitaramo The Ben aheruka gukorera i Bruxelles, yari yatangaje ko ategereje umwana w’umukobwa kandi yifuza kumuha izina rifitanye isano n’Ibihugu by’i Burayi, nk’ikimenyetso cy’igihango afitanye n’icyo gice cy’isi.

