Uko Abahanzi Nyarwanda Barebwe kuri Youtube Mu Mezi 3 Ashize
Urubuga YouTube rwerekanye ko mu mezi atatu ashize( Mutarama-Werurwe) umuhanzi Yampano ari we warebwe cyane n’abarukoresheje, akurikirwa na Bruce Melodie. Nkuko Inkuru taarifa ikomeza ibivuga Indirimbo ze zarebwe n’inshuro Miliyoni 6.92 naho iza Melodie zirebwa inshuro Miliyoni 6.50. Uwarebye cyane ku mwanya wa gatatu hari Papi Claver&Dorcas bafite ibihangano byarebwe n’abarenga miliyoni 4.77.
Meddy we yarebwe inshuro Miliyoni 4.77 na ho ku mwanya wa gatanu hari Vestine na Dorcas bafite ibihangano byarebwe n’abarenga Miliyoni 4.70.
Umunyamahanga w’umuhanzi Abanyarwanda barebye cyane kurusha abandi ni Umunya Tanzania witwa Diamond kuko indirimbo ze zarebwe inshuro Miliyoni 4,58.
Nyuma ya Diamond hakurikiyeho The Ben uri ku mwanya wa karindwi n’ibihangano byarebwe n’abarenga Miliyoni 4.57, agakurikirwa na Juno Kizigenza ufite ibihangano byarebwe n’abarenga Miliyoni 4.16.
Ku mwanya wa cyenda haza Chriss Eazy ufite ibihangano byarebwe n’abarenga Miliyoni 4.04 naho Korali Ambassadors of Christ ikaza ku mwanya wa 10 n’abarebye ibihangano byayo barenga Miliyoni 4.01.
Nubwo indirimbo za Yampano ari zo zarebwe cyane uzihurije hamwe, iya Juno Kizigenza yitwa Shenge niyo yarebwe kurusha izindi zose ubaze uko buri ndirimbo yarebwe ukwayo.
‘Shenge’ ya Juno Kizigenza niyo ya imbere mu zarebwe cyane kuko yarebwe na Miliyoni 2,48 igakurikirwa na ‘Ngo’ ya Yampano yarebwe n’abarenga Miliyoni 2.43.
Ku mwanya wa gatatu haza indirimbo ‘Ihema’ ya Dorcas na Vestine yarebwe n’abarenga Miliyoni 2,08 iya kane ikaba ‘Sambolela’ ya Chriss Eazy yarebwe n’abarenga Miliyoni 1.93 na ho ‘Mami’ ya Ross Kana ikaza ku mwanya wa gatanu n’abayirebye barenga Miliyoni 1.77.
Ku mwanya wa Gatandatu haza ‘True Love’ ya The Ben yarebwe n’abarenga Miliyoni 1.73 hagakurikiraho Phenomena ya Kenny Sol yarebwe n’abarenga Miliyoni 1.72 mu gihe ku mwanya wa munani haza ‘Beauty on fire’ ya Bruce Melodie yarebwe n’abarenga Miliyoni 1.45.

