Joseph afunzwe azira kwiba Miliyoni 8 akajya kuzitangamo Inkwano

Joseph afunzwe azira kwiba Miliyoni 8 akajya kuzitangamo Inkwano

Umubago witwa Alfred Joseph yashyikirijwe Urukiko rw’ibanze rwa Nyankubu mu ntara ya Geita muri Tanzania, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiba Shebuja wacuruzaga Mituyu Amashilingi Miliyoni 8 yarangiza akajya kuzikwa Umugore we.

Ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera kuri uyu wa wa Mbere tariki ya 14 Mata 2025, nyuma yo gusomerwa icyaha aregwa cyo kwiba Shebuja Wacuruzaga Mituyu Amashilingi Miliyoni 8 yarangiza akajya kuyatangamo Inkwano, Alfred yemeye icyaha aregwa agisabira imbabazi.

Urukiko rwavuzeko Alfred yakoze icyo cyaha tariki ya 28 Werurwe 2025, ubwo yibaga Shebuja witwa Gabriel Albert Wacuruzaga Mituyu Amashilingi Miliyoni 8 yarangiza agahungira mu ntara ya Shinyanga. Uyu Alfred Joseph yaje gutabwa muri yombi maze yemera ko yibye  ayo Mashiningi anasobanura uko yayakoresheje.

Joseph yabwiye Polisi arinayo yamutaye muri yombi ko muri ayo Mashiningi, yakuyemo Miliyoni 2 azitangamo Inkwano z’umugore we, akuramo izindi Miliyoni 2 aguramo Moto, andi akodeshamo inzu yo kubamo ndetse n’ibikoresho byo munzu.

Uyu mugabo Joseph kugeza ubu nubwo yemera ibyaha aregwa ntabwo urubanza rurapfundikirwa ngo icyaha ki muhame cyangwa agirwe umwere.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *