Ntazinda wayoboraga Akarere ka Nyanza yafunzwe nyuma gato yo gukurwa ku buyobozi
Nyuma y’itangazo ry’inama njyanama y’akarere ka Nyanza rivuga ko Ntazinda Erasme wari umuyobozi w’ako karere ahagaritswe ku buyobozi kubira kutuzuza inshingano ze, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025 ko uyu Ntazinda yatawe muri yombi, Ati “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, kwirinda ko byabangamira iperereza.”


