Papa Francis Yitabye Imana

Papa Francis Yitabye Imana

Cardinal Kevin Farrell w’i Vatican, niwe watangaje ko Papa Francis  umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yitabye Imana muri iki gitondo iwe i Casa Santa Marta muri Vatican mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Werurwe 2025.

Mu itangazo ribika uyu mushumba wa kiliziya gaturika bagize bati “Nshuti bavandimwe, turabamenyesha ko nyiri icyubahiro, umushumba wa Kiliziya Gatolika Francisco yitabye Imana ku isaha ya Saa Moya n’iminota 35 za mu gitondo. Aho umubiri we wahise usubizwa mu rugo i Roma.”

“Yatwigishije kubaho mu ndangagaciro z’Ubutumwa Bwiza n’ubudahemuka, ubutwari n’urukundo rusange, cyane cyane dushyigikira abakene n’abahejwe cyane.

Turashimira byimazeyo urugero rwe nk’umwigishwa nyawe w’Umwami Yesu, turashimira roho ya Papa Fransisiko ku bw’urukundo rutagira akagero rw’Imana imwe. “

Nyakwigendera wari Umwepiskopi w’i Roma akaba n’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yabaye Papa mu mwaka 2013 nyuma yuko uwamubanjirije Benedigito wa XVI yari yeguye.

 

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *