Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda bashima urwego bamaze kugeraho

Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda bashima urwego bamaze kugeraho

Bamwe mu bakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, barashima uburyo Leta y’U Rwanda ikomeje kubafasha kuzamura uru rwego bityo bakaba bizeye ko ntakabuza nibakomeza kwibumbira hamwe bazatera imbere uyu murimo. Aba banyamuryango baravuga ibi mu gihe Leta y’U Rwanda iherutse gutangaza ko hari inkunga y’Amafaranga agiye gushorwa mu kubaka uruganda Rutunganya impu bityo ngo bizabateza imbere .

Urwego rwabakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, bashyize imbaraga ahanini mu kwizamura no kwibumbira hamwe, kuburyo ubu bamaze no gihindura izina bakitwa Rwanda Leather Value Chain Association bavuye kuri Kigali Leather Cluster.

Ibi byose ngo ni mu rwego rwo kwishyira hamwe kugirango bakomeze kuzamura uru rwego rwagiye rusigara inyuma bitewe nuko usanga impu zikomoka ku matungo zaraguye ku isoko, ugasanga nabakora inkweto  zazo, impu bakoresha zibahenda nkuko bamwe mu banyamuryango babitangarije ifatizo.rw.

KAMAYIRESE Jean D’amour umuyobozi w’ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, avuga ko ubu nyuma yuko bamaze kwibumbira hamwe bakanahindura izina, bagiye gushyira ingufu mu gukomeza kuzamura uru rwego, kuburyo anashima ko bashyigikiwe n’inzego zitandukanye.

Ati:’’turashima Leta yacu idahwema kudushyigikira kuko bitabaye ibyo ntitwazamuka’’

Guverinoma y’U Rwanda kubufatanye na Banki nyafurika itsura Amajyambere baherutse gutangaza ko batanze amafaranga akabakaba muri Miliyari n’igice y’u Rwanda hagamijwe kubaka uruganda rutunganya impu, bikazatuma nta cyuho cy’impu zitumizwa mu mahanga kizagaragara.

Raporo zakozwe n’ibihugu bitandukanye byaje kureba uko urwego rw’impu ruhagaze mu Rwanda, zagiye zerekana ko impu zo mu Rwanda ziva ku matungo zimeze neza, kuburyo izi raporo n’inyigo zazo zavugaga ko mu Rwanda haramutse hubatswe uruganda rutunganya impu, mu karere haba hari umwihariko wo kugira impu nziza zishobora gukundwa ku isoko kandi bikanazamura iterambere kubaba bari muri iri shoramari.

Lucien KAMANZI

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *