Gusezera kuri Papa Francis uheruka kwitaba Imana biri gukorerwa muri Bazirika ya St. Peter

Gusezera kuri Papa Francis uheruka kwitaba Imana biri gukorerwa muri Bazirika ya St. Peter

Ahagana saa tanu z’amanywa mu Rwanda ni bwo umubiri wa Papa Francis wagejejwe muri Bazirika ya St Peter aho indi mihango yose yo kumuherekeza igomba kubera.

Iyi Bazirika izajya ifungura imiryango kugira ngo abantu baze gusezera kuri Papa kugera ku munsi wo kumushyingura. Amasaha yo gufungura iyi bazirika ni;

Uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, ni ukuva 11:00 to 24:00

Ku wa Kane tariki ya 24 Mata 2025, ni ukuva saa 07:00 to 24:00

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025 ni ukuva saa 07:00 to 19:00

Ku wa Gatandatu, ni bwo hazasomwa misa ya nyuma yo kumuherekeza ndetse agahita anashyingurwa muri Bazirika ya Saint Mary Major.

Abarimo Antoine Cardinal Kambanda w’u Rwanda bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Papa Francis witabye Imana ku wa Mbere aziza indwara.

 

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *