Dr Ngabitsinze yatorewe kuba umunyamabanga mukuru wungirije muri UN
Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze wigeze kuba Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi yemejwe ko aba Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, UN. Yatorewe kandi kuba umuyobozi mukuru w’Ikigo Nyafurika gihangana n’ibiza, African Risk Capacity (ARC) Group.
Hagati aho Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Olivier Kamana, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru muri icyo kigo cya African Risk Capacity (ARC) Group. Ngabitsinze asimbuye Eva Grace Kavuma ukomoka muri Uganda.

