Kenya: Umudepite yishwe arashwe

Kenya: Umudepite yishwe arashwe

Umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko ya Kenya witwa Charles Were yarashwe n’abantu bari bari kuri moto baramwica bahita batoroka. Polisi ivuga ko abamwishe bari bamaze umwanya bamucunga aho yacaga ari mu modoka ye hanyuma umwe muri bo aza kuva kuri Moto amurasa amwegereye aramwica.

Charles Ong’ondo Were yari amaze amezi abiri atakamba asaba inzego kumurindira ubuzima kubera ubwoba bwo kwicwa. Umuvugizi wa Polisi mu gace yarasiwemo witwa Muchiri Nyaga yabwiye BBC ko ‘bigaragara’ ko Depite yishwe bigambiriwe. Taarifa rwanda yanditse ko uyu Charles yari umwe mu Badepite batavuga rumwe n’ubutegetsi kuko akomoka mu ishyaka rya Raila Odinga.

Umushoferi we hamwe n’ushinzwe kumurinda ntacyo babaye ahubwo bihutiye kumujyana kwa muganga ariko biranga ruramutwara.Yarasiwe ahitwa Ngong, haba umuhanda ucungwa na za cameras nyinshi n’abapolisi  benshi bashinzwe umutekano mu muhanda.

Perezida wa Kenya William Ruto yategetse Polisi gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwe ikazamuha raporo bidatinze. Uyobora Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite witwa Moses Wateng’ula yavuze ko babuze Umudepite wari intwari kandi ukora akazi neza, akemeza ko kumwica byashenguye benshi.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *