RDC: Joseph Kabila wari Senateri uhoraho yambuwe ubudahangarwa

RDC: Joseph Kabila wari Senateri uhoraho yambuwe ubudahangarwa

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe cy’imyaka 18, yambuwe ubudahangarwa na Sena y’icyo gihugu, mu cyemezo gishobora kumushyira imbere y’ubutabera bwa gisirikare.

Ku wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025, Abasenateri 88 batoye bashyigikira icyifuzo cyo kumwambura ubudahangarwa, 5 baracyanga, naho amajwi 3 aba impfabusa. Ibi byabaye nyuma y’uko Komisiyo idasanzwe ya Sena ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha Bukuru bwa gisirikare isabye ko Kabila akurwaho uburinzi yari afite nka Senateri uhoraho.

Ibi byakurikiye ibaruwa yandikiwe Kabila tariki ya 19 Gicurasi 2025 na Perezida wa Sena Michel Sama Lukonde, imutumira ngo aze kwisobanura ku byaha ashinjwa, ariko ntiyitaba iyo nama yaberaga mu cyumba cy’inama mpuzamahanga.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *