AFC/M23-Nyakubahwa Joseph Kabira yageze mu Mujyi wa Goma, tumwifurije ikaze risesuye
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu yamaze kugera mu bice byabohojwe n’iri huriro.
Byemejwe n’Umugivuzi wa M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma, mu butumwa yatangaje mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025.
Muri ubu butumwa, Willy Ngoma, yagize ati “ARC/AFC yishimiye gutangaza ko hakiriwe mu cyubahiro uwahoze ari Umukuru w’Igihugu akaba na Senateri uhoraho, indwanyi y’abaturage, Joseph Kabila Kabange wageze mu bice byabohojwe na M23 /AFC.”
Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, na we mu butumwa yatanze mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, yagize ati “Uwahoze ari Perezida wa RDC, Nyakubahwa Joseph Kabira yageze mu Mujyi wa Goma, tumwifurije ikaze risesuye mu bice byabohowe.”
Iri Huriro rihanganye n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, butangaje ibi nyuma y’iminsi ibiri gusa, Joseph Kabila agejeje ku Banyekongo ijambo yabateganyirije ryo gusubiza ubutegetsi bw’Igihugu cyabo buherutse kumwambura ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe n’inzego.
Ni nyuma yuko ku wa Kane w’icyumweru gishize, Sena ya DRC itoye ku bwiganze icyemezo cyo kwambura ubudahangarwa uyu wabaye Umukuru w’Igihugu, nyuma yuko byasabwe n’Umugenzuzi Mukuru wa FARDC, aho uyu munyapolitiki ashinjwa ibyaha binyuranye birimo ubugambanyi, bishingiye ku kuba bamushinja gukorana n’umutwe wa M23.
Joseph Kabila we avugaga ko hari ibibazo byinshi bikwiye gushakirwa umuti muri Congo, yavuze ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwageze aho bukemera kuganira n’umutwe wa M23, bityo ko budakwiye kuba bwabuza abandi Banyekongo gushyikirana na wo.


