Burera/Musanze: Ababyeyi baravuga imyato ingo mbonezamikurire y’abana bato

Burera/Musanze: Ababyeyi baravuga imyato ingo mbonezamikurire y’abana bato

Ababyeyi bo mu turere twa Burera na Musane bashima cyane akamaro ingo mbonezamikurire y’abana bato kuko ngo izi ngo zitaraza abana babo batindaga gukura mu by’ubwenge, ubumenyi rusange ndetse no mugihagararo bitewe nuko hari serivisi z’ibanze ku mikurire y’abana batahabwaga  zirimo imirire myiza, ubuzima, uburezi bw’ibanze, amazi meza, isuku n’isukura, kurinda umwana no kutamuheza ndetse no gutoza ababyeyi uko batanga uburere bukwiye. Izi akaba arizo nkingi zibanze z’ingo mbonezamikurire y’abana bato zishyizwe imbere muri gahunda yo kwihutisha iterambere yiswe NST2.

Ababyeyi barimo abafite abana babo bahabwa imfashamirire twasanze ku kigo nderabuzima cya Muhoza mu karere ka Musanze  barimo Uwiduhaye Pelagie babwiye ikinyamakuru www.ifatizo.rw ko kuba abana babo bakurikiranwa kuva bagisamwa kugeza bakomeje kwitabwaho bakoherezwa mu bigo mbonezamikurire bizwe nka ECD Center bituma imikurire yabo n’ubuzima bigenda neza kurusha mbere igihe bitakorwaga gutyo, ibi uyu mubyeyi avuga abihurizaho n’abagenzi be bo mu karere ka Burera barimo Hagenimana Clementina na JPaul Nsengiyumva bemeza ko imikurire y’abana babo barererwa muri EDC yo mu murenge wa Cyanika yahindutse cyane ugereranyije n’igihe abana babo bari bakirererwa murugo gusa.

Muri bimwe bahurizaho bibagaragariza ko imikurire y’abana babo yihutishijwe na ECD harimo gukura no gukanguka k’ubwonko, kwisanzura no kumenya gukina n’abandi bana, kugira isuku ndetse no kubona indyo yuzuye bategurirwa mu marerero.

Kugeza ubu ingo mbonezamikurire y’abana bato aho ziri zikorera ku rwego rw’ishuri, urw’a kagali, mu miryango ndetse no murugo rwatoranyijwe. Intego ikaba aruko izi ngo mbonezamikurire zagera muri buri kagali kose ko mu Rwanda nkuko umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imikurire no kurengera abana-NCDA madamu Ingabire Asoumpta  aherutse kubibwira abanyamakuru mu mpera za Gicurasi 2025.

 Umukozi ushinzwe kwita ku bana muri NCDA , Jean Paul Nyandwi we asaba ababyeyi kujyana abana muri ECD aho yaba ikorera hose mu rwego rwo kubarinda no kubafasha mu mikurire yabo kuko ari izikorera ku mashuri asanzwe, izikorera ku rwego ry’umuryango cg mu rugo rwatoranyijwe zose zifite ingego imwe yo kubungabunga imikurire y’umwana no kumurinda bityo ko EDC atari ahantu ahubwo ari serivise umwana ahabwa ngo imikurire ye igende neza.

Ifatizo Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *